Mukiza wacu Yesu

Gushimisha 226

Verse 1
Mukiza wacu Yesu, Tukwakire dute? Tukwakire twishimye: Ngwin' utwiberemo Wez' imitima yacu, Kand' utumenyeshe Ingeso nziz' ukunda N' ibikunezeza
Verse 2
Wasiz' ibyawe byose, Uza mur' iyi si, Uraduhumuriza Kuko tubabaye Nta watunyag' ubwami bwawe bg' amahoro: Uhor' udutabara, Ukaturokora
Verse 3
Wasanze tur' imbohe, Uratubohora, Twar' ibisenzegeri, Uraducungura, Ngo tub' iritore zawe, Duhoran' iteka, Tubone n' ubugingo Butazarangira
Verse 4
Mbe n' iki cyaguteye Kuv'ahw' Iman' iri? Nta kindi, n' urukundo N' imbabazi zawe Ntushak' abanyabyaha Ko bazarimbuka; Byatumy' udutabara, Turababarirwa