Ku rurembo rwa Dawid' Umwami

Gushimisha 227

Verse 1
Ku rurembo rwa Dawid' Umwami, Kera harih' uruhongore; Umwan' ahabikirwa na nyina Mu muvure w'inka warimo Uwo mwana ni we Yesu, Kandi nyina yitwaga Mariya
Verse 2
Yaje mw is' asig' i We mw' ijuru, Bamuraza mu ruhongore; Kand' uburiri bwar' umuvure, Nubwo yar' Umwami wa bose Umukiza wacu wera Yabanye n' aboroheje nka twe
Verse 3
Kand' akir' umwana, yubahaga Ababyey 'akabakorera; Yabagandukiye muri byose; Yabakundaga bihebuje, Natwe, nubwo tur' abana, Tumere nka Yes' uko yar' ari
Verse 4
Yatubereye nk' uworoheje, Kand' ari we Nyir' imbaraga ! Yarakuraga nk' abandi bana: N' icyitegererezo cyacu We yababaranye natwe; Bituma tunezeranwa na We
Verse 5
Uwo Mwana mwiza wo gukundwa None ni W' utegeka byose ! Azagaruka, twe tumubone, Yes' Umwami n' Umucunguzi Kand' ashorera tw' abana Ngw' atugeze mw ijuru, tubane
Verse 6
Azaboneker' abamukunda, Atakiri mu ruhongore; Azab' ari mw' ijuru ku ngoma, I buryo bg' Iman' ihoraho: Tuzamwikubit' imbere, Tumusingizany' iteka ryose