Verse 1
Bahungu, bakobwa, - Nimuze mwese
I Betelehemu -Mu ruhongore;
Tureb' ibyo Data-Uri mw ijuru
Yaduhaye twese-Mur' iri joro !
Verse 2
Hamwe n' abashumba, — Dushim'umwami
Uryamye mu byatsi-Nk' uworoheje
Dusang' ababyeyi-Banezerewe;
Duhuzen' Intumwa-Kumusingiza
Verse 3
Nimupfukamire —Umwami mwiza
Uduh' ubugingo, - Mumuhimbaze !
Muvuze n' impundu -Hamwe n' Intumwa;
Mubwire n' abandi -Ibyo mwabonye
Verse 4
Twese tumushime, —Wa Mwami mwiza,
Tumuhimbarize-Kukw adukunda
Dufatanye twese, — Tuvuz' impundu,
Ngw abatamumenye-Baze gukizwa