Umv' intumwa zo mw' ijuru

Gushimisha 230

Verse 1
Umv' intumwa zo mw' ijuru Ziririmbira Yesu Zit' Iman' ishimwe cyane: Amahor' abe mw' isi: Kuk' Umwana way' avutse Uzakiz' abanyabyaha; Yesu n' Umukiza wacu: Yaje kuducungura
Umv'intumwa zo mw ijuru Ziririmbira Yesu
Verse 2
Nubwo mu kiraro cy' inka, Arimo wavukiye, Ur' Iman' isumba byose: Twese tugusingize Tugushime cyane, Yesu: Ur' Iman' uri n' umuntu Ur' Imanuweli wacu: Imana turi kumwe
Verse 3
Ur' izuba rituvira, Ur' amahoro yacu; Wemeye kuva mw ijuru Ub' umuntu wo gupfa Watuzaniy' ubugingo, Ngo tukwizere, tubeho Tunezererw' uyu munsi Ko duhaw' Umukiza,
Verse 4
Nuko amoko yos' ashime Krist' Uwera w' Imana Hose hose bumvikane Indirimbo z' ishimwe Amahoro nabe mw isi, Kuk' Umwami Yes' avutse Yesu ni Ne nshuti yacu, N' Umuvunyi duhawe