Verse 1
Umwana yavukiye
Mu murwa wa Dawidi
Ni we Yes' Uwiteka
Yadusezeranije
Duhimbaz' uwo munsi
Yesu yatuvukiye;
Tubyamamaze hose
Yuko haj' umukiza
Verse 2
Habayehw abungeri,
Babona marayika,
Baratinya; na w' ati:
Noneho, mutinyuke !
Verse 3
Ati: Krist' Umukiza
Yaje mu gihugu cye;
Umuremyi wa byose
Yavukiye mw' icumbi !
Verse 4
Mwana wera, w' Imana,
Turagupfukamiye,
Tugushimira cyane
Yuk' utujemo, Yesu !