Verse 1
Yemwe, bungeri ba kera,
Mutubwir' ibya Yesu,
Ibyo mwabonye rya joro,
Igihe yavukaga
Shimwa Rurema !Shimwa Rurema,
Shimwa, , Rurema, shimwa !
Wow' usumba byose
Shimwa Rurema !Shimwa, Rurema!
Shimwa, Rurema, shimwa!
Amahor'a be mw isi !
Verse 2
Twar' aho turaririye
Umukumbi n' ijoro
Maze, tugubwa gitumo
N' urangurur' aty' ati:
Verse 3
Marayik' aratubwira,
At' i Betelehemu
Habavukiy' Umukiza:
Ni We Mwami Krisito!
Verse 4
Uwo mwanya, haz' umutwe
W' ingabo zo mw ijuru,
Zigoswe n' umucyo mwinshi;
Zirasingiza ziti:
Verse 5
Natwe turahaguruka,
Tujy' i Betelehemu,
Dusangayo rwa Ruhinja,
Ni ko kurushima, ngo:
Verse 6
Bungeri turabashimye;
Byose turabyumyise
Tujye kumusanga natwe,
Tumusingize tuti: