Verse 1
Bakristo, nimuze, munezerwe mwese,
Nimuze, tugeran' i Betelehemu
Muze kureb' Umwami wahavukiye!
Nimuze, tumusenge ( x 3)
Ni Kristo Yesu
Verse 2
Imana Rurema, nubw' isumba byose,
Ntiyanze kubyarwa n' uwo woroheje
Iyaturemye, dor' uko yamanutse !
Verse 3
Muririmbe cyane, bamalayika mwese,
Mut' Isumba byos' ihabw' icyubahiro,
Kand' amahor' abe mu bo yishimira !
Verse 4
Tuje kukuramya, Mwami Yes' uvutse,
Tuje kugusingiza, Mukiza Yesu,
Nubw' ur' Imana, none turaturanye