Umukiza wac' ubwo yavukaga

Gushimisha 236

Verse 1
Umukiza wac' ubwo yavukaga, Nta cumbi yabonye, keretse mu nka Nubwo bamuhej' i Betelehemu, Twe kumwim' icumbi: twe, tumwakire!
Verse 2
Marayika yaj' asang' abungeri; Izo nkuru nziz' azibabariye, Bagend' uwo mwanya kumusingiza Natwe twe gutinda, tumusingize
Verse 3
Na ba banyabweng' aho baboneye Ya nyenyer' irang' Umwami Krisito Bamusanze vuba, ibayobora, Bamutur' ibyiza bamuzaniye
Verse 4
Ko nd' umwana muto, namutur' iki ? Simfit' izahabu nk' abanyabwenge, Nta n' intama mfite, nka ba bungeri Mfite kimwe gusa: muh' umutima!