Verse 1
Tur' abami bayobotse,
Tuje ngo turabukire
Uyu Mwam' usumba byose,
Dukurikiy' inyenyei
Verse 2
Ye. . . we.
Wa nyenyeri nziza we,
Komez' utuyobore,
Tujy' imbere; gumy' ugende,
Tuger' ahw Umwami' ari!
Verse 3
Nje gutur' Umwami Yesu,
Nzany' izi zahabu nziza
Ni We nyir' isi n' ijuru,
N' Umwami w' abami bose
Verse 4
Nje gutur' Umwami Yesu,
Nzany' ishangi rihumura:
Byerekana yukw azapfa
Mu cyimbo cy' abanyabyaha
Verse 5
Tuje kugushengerera:
Ur' Umwami n' Umukiza
Akir' amaturo yacu,
Mucunguzi, Nyirigira !