Nkuko ba banyabwenge

Gushimisha 239

Verse 1
Nkuko ba banyabwenge Barebye ya nyenyeri, Bakayikurikira N' umunezero mwinshi, Natwe twifuze dutyo Kureb' Umwami Yesu
Verse 2
Bo batebutse vuba Gushak' urwo ruhinja; Bararupfukamira, Ni rwo Mwami w' ijuru; Natwe dushake Yesu Twiboner' Umukiza
Verse 3
Bah' Umwan' amaturo Y' igiciro kinini; Baramurabukira, Urut' ab' isi bose: Natwe tugire dutyo, Duhe Yes' imitima
Verse 4
Yes' Uwera w' Imana, Uturindir' iteka Mu nzira yaw' ifunganye; Hanyum' uzatujyane Mu bwami bwo mw ijuru, Ah' umwijim' utaba
Verse 5
Abo mw ijuru bose, Nta tabaza bifuza: Ni Wowe mucyo waho N' izuba ritarenga Yes' uzatujyaneyo, Tuguhimbaz' iteka