Verse 1
Wa mwanya mu Getsemani
Sinawibagirwa,
Ubwo wabirag' ibyuya
Bisa n' amaraso
Sinibagirw' amakuba
Wabonye kubwanjye
Wunamye n' umubabaro
Ur' i Getsemani
Verse 2
Wari mu biti n' ijoro
Kubw'ibyaha byanjye
Byaragushenjaguye pe:
N'urubanza rwanjye
Verse 3
Intumwa zagusizeyo,
S'arakuzinukwa
Natwe nta bwo twashobora
Kubigereranya
Verse 4
N'ubona ko mbyibagiwe,
Yes'uzanyibutse
Bya byuya byawe wabize
Kubwanjye, kubwanjye !