Mbes' uriy' ubabaye

Gushimisha 241

Verse 1
Mbes' uriy' ubabaye, Wambay ibitabutse Birihw amaraso ye, Mutubwir'uw' ari we Dor'ukunt' ananiwe N'igiti yikoreye ! Ko yaboshywe nabi se, Ninde kand'aziz'iki ?
Verse 2
Uwo munt' ubay'atyo Niwe Nyir' ubugingo Ibicumuro byawe Ni byo bamujijije We kujarajar'utyo: Sang'Uwagupfiriye; Pfukam'i Gologota, Wihan' ubabarirwe
Verse 3
Dor'amahw' asongoye Ni yo kamba yam bitswe, Kand'intebe y' ubwami Yabay' Umusaraba Mbes'Umwam' ugizw'atyo, Namumenyeshwa n'iki ? Soma 'icyo kirego, ngo Yesu w' i Nazareti
Verse 4
Umva Yes'avug' ati: Nshuti yanjy'umenye ko Icyankuye mw ijuru Ar'ukukubeshaho Ni wowe mbabarizwa, Bakanshinyagurira Emera nkurokore, Nkuzuze n'Iman'ubu
Verse 5
Ndakwihaye, Krisito, Byos'ubimbabarire, Umpumur'umenyeshe Imibabaro yawe Non' inzir'undangira Niyo nzajya nyuramo, Nger'i Wawe mw ijuru, Nzahore ngusingiza !