Verse 1
Mwana w' Imana, mbega wakoz'iki,
Cyatumy'ucirw'iteka iy'ababi ?
Impamvu n' iki yaguteye gupfa ?
Uyitubwire, turakwinginze
Verse 2
Wapfuy' urupfu rw' abagome,
Mwami Uhemurwa, ushinyagurirwa
Ntangajwe n' uko. wemeye kubambwa,
Upfa nab'utyo ku Musaraba
Verse 3
Ayo makuba wayatewe n' iki ?
N'ibyaha byanjye bakujijije !
Ni jye wapfiriye, nd'umunyabyaha:
Sinkwiriy'izo mbabazi zawe!
Verse 4
Nta cyaha wigeze gukora, Yesu:
Ubuntu bwawe burantangaza !
Ibyaha byanjye bitagir'ingano
Warabyikorey' urandokora
Verse 5
Reka ngushimir' ubwo buntu bwinshi !
Nariha nte kubabara kwawe?
Akir'ubwenge bwanjye n' ubugingo
Sinkir'uwanjye: waranshunguye