Verse 1
Umunyamibabaro
N' izina rintangaza
Ry'Umwana w'Uwiteka:
Tumushime, n' Umukiza!
Verse 2
Yemeye guhemurwa
No gushinyagurirwa,
Apfir' abanyabyaha:
Tumushime, n'Umukiza!
Verse 3
Twatsinzwe n' urubanza:
We nta kibi yakoze ?
Yatuberey'inshungu:
Tumushime, n'Umukiza
Verse 4
Abambwe, yarangije
Ibyo kuducungura,
Ati : Birarangiye !
Tumushime, n' Umukiza !
Verse 5
Avuye mu gituro,
Ajya mw ijur' ariho,
Yicaranye n'Imana:
Tumushime, n' Umukiza !
Verse 6
Kand' ubw' azagaruka,
Ngw atujyane mw ijuru,
Tuzaririmba tuti;
Tumushime, n' Umukiza !