Verse 1
Har' umusozi wa kure
Hafi y' ururembo,
Ah' Umukiza yabambwe
Watubabarijwe
Verse 2
Ntabwo twabasha kumenya
Uko yababajwe!
Twizeye gusa kw'ar' twe
Twatumy' apfa nabi
Verse 3
Ni cyo cyatumy' ibyaha byacu
Byos' uko bingana
Bikurwaho n'Uwiteka,
Tukazaban' i We,
Verse 4
Nta wundi wabasha kuba
Inshungu y' ibyaha;
Ni we watwugururiye
Irembo ry' ijuru
Verse 5
Nuk'ubwo yadukiinz' atyo,
Natwe tumukunde,
Twiringir' amaraso ye,
Tumwumvire rwose