Verse 1
Iyo nibwiye mu mutima
Igit' Umwami yatangiyeho,
Nzinukw' ibyo niratanaga;
Mbireba nk' ibitariho rwose
Verse 2
Sinkirat'ikindi, Mukiza,
Keretse ko wankunz' ukamfira;
Ndeke n' ibyo nishimiraga,
Ngushimir' uko wanyitangiye
Verse 3
Ishavu n' ibambe bivanze
Byavuye mu mutima wa Yesu;
Mbese, har' undi Mwami nka we
Wateg' ikamba nk' iryo ry' amahwa ?
Verse 4
Mwam' iyo mba mfit' isi yose,
Nkemera kuyitanga h' ubwishyu,
Nta bwo yarangiza na hato
Kwishyur' umwenda wanjy' ukomeye
Verse 5
Urwo rukundo wankunz' utyo
Rukwiriye kuntangisha byose,
Ibyanjye n' umutima wanjye,
Bikab' ibyaw' ukabitegeka