Verse 1
I Gologota, ku Giti,
Ni ho Yesu yabambwe;
Yabambiwe kugira
Ngo tubone kudapfa
Verse 2
Yes' amaze kunesha,
Avug' ijwi rirenga,
Abivuga yeruye,
Ati: Birarangiye !
Verse 3
Amaze kuvug' atyo,
Aherakw arunama,
Yunamishwa n'ibyaha
Byanjye nanze kwihana
Verse 4
Non' ansabye imbabazi,
Nihane, mukureyo,
Mumanure ku giti,
Aruhuk' umutima
Verse 5
Abantu batihana
Bongeye kumubamba,
N' umuruho munini,
Umubabaza iteka
Verse 6
Twari twararuhijwe,
Twiganyira, twihebye,
None turaruhutse:
Yesu ni uburuhukiro
Verse 7
Nukw abishwe n' ibyaha,
Nimuhunge, mukire
Muze, mubikurwemo:
Yesu n' uburuhukiro
Verse 8
Mukiza, ndakwihaye
Ni wowe wantaruye
Uko nzaba ndi kose,
Yesu, nzagusingiza