Verse 1
Unyigishe Mukiza,
Iby'Umusaraba
N' icyatumy' uza mw isi,
Ukatubambirwa
Umenyeshe umumaro
Wumunyabyah' umwe,
Umbwire n' igiciro
Wanshungurishije !
Verse 2
Unyigishe n' impamvu
Y' isok' itukura
Yo mu rubavu rwawe,
Urwo bacumise,
Ari jye gusa mw isi:
Wacumuy' Imana,
Uba warayavuye
Ngw'amber' impongano
Verse 3
Unyerek' urukundo
Rutarondoreka
Rwamanuts' i kuzimu
Kubwac' abihebe
Uyu mutim' ukonje
Wuzuy' inarijye,
Uwatsemwo urukundo
Ruv' i Gologota
Verse 4
Unyigishe, Mukiza:
Nd' umunyabyaha pe
Icyantabara, Mwami,
N' ubuntu bwonyine
Yesu ni jy' ugukennye:
Mu bo wapfiriye
B' abanyabyaha babi,
Ni jyewe ukabije
Verse 5
Mukiza wanjye, Yesu
Ni wowe nizeye
Maz' ubw' umpamagaye,
Ndakwiyeguriye
Non' ubw' unyakiriye,
Njye nshim' imbabazi
Na rwa rukund' unkunda,
Mbivuge ndinde mfa