Verse 1
Hafi y' Umusaraba,
Aho ntura iteka,
Niho mperwa ku buntu
Amazi y' ubugingo
Nirat' umusaraba
Kugez' ubo nzaba
Mbony' uburuhukiro
Hakurya y' uruzi
Verse 2
Nahageze nshobewe,
Nsinzwe n' urubanza,
Yesu arambabarira,
Angotesh' urukundo
Verse 3
Mwami Yes' unyibutse
Uwo musaraba
Kugira ngo ngendere
Mu gicucu cyawo
Verse 4
Ni w'utuma nemera
Kwang' iby' isi rwose,
Kukw ari w'unkundisha
Yesu wamfiriye
Verse 5
Hafi y' Umusaraba,
Ni ho ntur'iteka,
Ntegerej' igihe cyo
Kwambuka rwa Ruzi