Munsi y'Umusaraba

Gushimisha 251

Verse 1
Munsi y'Umusaraba W'Umukiza Yesu, Ni ho nifuza rwose Guhora mpagaze N'ibuye ry'igitare Rimber' igicucu, Rinkiz' impagarara Mu rugendo rwanjye
Verse 2
Uwo Musaraba we Wabay' ihuriro, Ry'ukuri n'urukundo By'Iman' ihoraho Unyiutsa za nzozi Yakobo yarose Umbereye nk'urwego Rugenza mw' ijuru
Verse 3
Hirya y'Umusaraba Mbonay' umworera, N'umunwa w'i kuzimu Wakamw' umuriro Nyamar' imbere yawo Har' Umusaraba, Uteze nk'amaboko Ng'unkize, ntagwayo
Verse 4
Kur' uwo musaraba Ndasa n'ushobora, Kureba yesu abambwe Ari jy' apfiriye Ndatangaye Mukiza Ntiwar' ukwiriye, Kungirir' iryo bambe Jye waguhemuye!
Verse 5
Munsi y'Umusaraba Nzagumay' iteka, Naho nabur' ibyanjye Nywubonamw' inyungu Nta soni mfit' uretse Iz' ibyaha byanjye, Nzajya nirata gusa Uwo Musaraba!