### (a)
Haleluya Haleluya ! Haleluya !
Verse 1
Yesu yarangij' intambara
Kuko yanesheje Satani
Tunezerwe, tumusingize !
Haleluya !
Verse 2
Imbaraga z' urupfu zose
Ni We wazinesheje rwose
Tuvuz' impundu, twishimane:
Haleluya!
Verse 3
Kuri wa munsi wa gatatu,
Yazuts' afit' icyubahiro;
Non' ubu, yimanye n' Imana:
Haleluya!
Verse 4
Non' udukiz' ibyaha byacu,
N' urubori rw' urupfu na rwo,
Tubeho, turirimba, tuti:
Haleluya !
### (b)
Haleluya ! Haleluya ! Haleluya !
Verse 1
Hashimw' Uwatuzukiye !
Kukw avuye mu gituro;
Duhuze hamwe, — Twishime tuti:
Haleluya !
Verse 2
Yesu, waradupfiriye,
Ub' Umwam' ubahw iteka
Uradukunda; -Uradushaka:
Haleluya !
Verse 3
Uri mu bwiza bw' ijuru,
Uhadutegerereje
Udushakisha—Ubuntu bwawe:
Haleluya !
Verse 4
Tuguh' imitima yacu,
Uyitware, Mwami Yesu,
Ikwishimire—Iminsi yose:
Haleluya !