Verse 1
Nimureb' igitangaza
Wa munyamubabaro
Yanesheje wa mugome;
Tumukomer' amashyi:
Haleluya, Haleluya !
Tumwimike, n 'umwami !
Verse 2
Tumuh' ikamba ry' ubwiza,
Ngo tumushengerere
Tumuh' intebe y' ubwami
Twese tuvuz' Impundu:
Haleluya, Haleluya !
Ni we Nyir' imbaraga !
Verse 3
Mwambur' ikamba ry' amahwa
Bamwambitse baseka
Mwambik' ikamba ry' Ubwami,
Mwemere kw ar' Umwami
Haleluya, Haleluya !
Tegeka, Nyir' ingabo !
Verse 4
Vuz' impundu, rangurura:
Yanesheje Satani
Ari mu twicarabami,
Tumukurir' ubwatsi
Haleluya, Haleluya !
Ni We Mwami w' abami