Verse 1
Yesu Kristo yarazutse:
Twese tumushime: Haleluya
Uyu munsi, tunezerwe,
Twese tumushime: Haleluya
Kera ku Musaraba,
Ni ho Yesu yatubabarijwe,
Ngw ab' impongano y' ibyaha byacu:
Haleluya, reka tumuhimbaze
Verse 2
Yes' Umwami wo mw' ijuru,
Twese tumushime: Haleluya
Kukw ar' umukiza w'abo mw'isi,
Yarabambg'arahambwa
Ajya n'i kuzimu mu bapfuye
Maz'arabinesh'ava mu rupfu
Haleluya, reka tumuhimbaze
Verse 3
Ibyo yababajwe byose,
Umukiza wac' abishimirwe
Ni byo byonyine byatumye
Tugir' ubugingo budashira
None, yimye mw ijuru,
Ahw abamaraika baririmba,
Tumusingizanye na bo, tuti:
Haleluya, reka tumuhimbaze