Verse 1
Yesu Krist' arazutse:
None ntidutiny' urupfu,
Kuko yarunesheje,
Nta butware rugifite
Haleluya !
Verse 2
Non' urupfu n' Irembo
Ry' ubugingo budashira
Ibyo bidutinyure,
Ni tujya kurinyuramo
Haleluya !
Verse 3
Yesu wadupfiriye
Ariho: natwe tubeho !
Tumushimish' Ingeso
Ni We Databuj' Iteka
Haleluya !
Verse 4
Ariho: nta cyabasha
Kudutandukanya na We
Aturindira hose,
Akagez' Iteka ryose
Haleluya !
Verse 5
Turi mu ma boko ye:
Koko, nta wamutunyaga !
Naho yaba Satani,
Cyangw' ibyago, cyangw' urupfu
Haleluya !
Verse 6
Ariho: ni We Mwami
W' ijuru n' isi wenyine;
Tuzajy' aho yagiye,
Duhorane na W' iteka
Haleluya !