Yesu Krist' arazutse

Gushimisha 256

Verse 1
Yesu Krist' arazutse: None ntidutiny' urupfu, Kuko yarunesheje, Nta butware rugifite Haleluya !
Verse 2
Non' urupfu n' Irembo Ry' ubugingo budashira Ibyo bidutinyure, Ni tujya kurinyuramo Haleluya !
Verse 3
Yesu wadupfiriye Ariho: natwe tubeho ! Tumushimish' Ingeso Ni We Databuj' Iteka Haleluya !
Verse 4
Ariho: nta cyabasha Kudutandukanya na We Aturindira hose, Akagez' Iteka ryose Haleluya !
Verse 5
Turi mu ma boko ye: Koko, nta wamutunyaga ! Naho yaba Satani, Cyangw' ibyago, cyangw' urupfu Haleluya !
Verse 6
Ariho: ni We Mwami W' ijuru n' isi wenyine; Tuzajy' aho yagiye, Duhorane na W' iteka Haleluya !