Verse 1
Shimwa, Mukiza—-Utuzukiye !
Tuguhimbarize --Ko wanesheje !
Imana yashatse, --Mu gihe cyayo,
Gutsindish' urupfu —-Umucunguzi
Shimwa, Mukiza—-Utuzukiye !
Tuguhimbarize--Ko wanesheje !
Verse 2
Nimumurebe: —-Ni We, ni Yesu
Mwe gushidikanya: —-Ni We Shobuja !
Munezerwe mwese, --Bantu b' Umwami,
Nimuvuge, muti: —-Yatuzukiye !
Verse 3
Nta cyo ngitinya: - Yesu ntagipfa
Ni We mpora nshima: -— N' uw' amahoro
Aramfash' iteka; --Arankomeza
Mu kubaho kwanjye, -— Nta cyo ngitinya