Mana Rurema, ndagushima

Gushimisha 26

Verse 1
Mana Rurema, ndagushima: Wabonetse muri Yesu Dor' urukundo rwawe rwinshi wakunze twebg' abangizi! Mana, watanz' Umwana wawe Ngw adukirish' amaraso ye
Verse 2
Njye nguhimbaza, Mwami Yesu, Kuko wangiriy' ibambe, Kandi wamfiriye ku Giti, Unkurahw ibyaha byanjye Muvunyi wanjye, ndagushima; Ndakwihaye, mb' uwawe rwose
Verse 3
Wasiz' ubgiza bgawe bgose War' ufit' ahw Iman' iri, Umber' intama y' igitambo, Utwar' ibyaha by' abantu Ngukundira, Mukiza wanjye Ibyo wanyishyuriye byose
Verse 4
Urwo rukundo rwawe rwinshi Rujya runtangaza cyane, Uko nagiriw' ubgo buntu, Usumba byos' akamfira! Reka ngukunde, Mwami Yesu; Iminsi yose ngushimishe
(Budage)