Kuri wa munsi tuzazukaho

Gushimisha 260

Verse 1
Kuri wa munsi tuzazukaho, Yes' azaduh' imibiri mishya; Kurira no kuboroga Ntabwo bizaba bikiriho
Verse 2
Ubu bugingo n' uyu mubiri Ntabwo byabura gutandukana None, mubiri, sinzira, Urindir' uwo munsi mwiza
Verse 3
Uyu mubiri waruhanyaga Ni wo turambitse mu butaka; Nuk' ubugingo bwonyine bwazamutse, bujya mw ijuru
Verse 4
Ubu bugingo n' uyu mubiri Iherezo, bizasubirana, Bihabw' ishusho ya Yesu; Ntibizatandukan' ukundi
Verse 5
Mbeg' umunezero mwinshi cyane ! Koko, mw izuka, tuzishima pe ! Ni hw imva zose zo mw isi Zizashiramw abapfu bazo
Verse 6
Maz' ababyeyi n' abana babo N' abavandimwe batandukanye N'abishwe n'urukumbuzi Bazabonanira mw ijuru
Verse 7
Bazabanayo mu bwami bwawe; Bazaba batagitandukana Kubw'umusaraba wawe, Uzadusohozeyo natwe