Verse 1
Bene data mwe mwese,
Nimuze dufatanye
Ibi byago tubonye
Tubisangire
Kubakunzi b' Imana ,
Amahoro n'ibyago
Byose birafatanya
Kuzan' ibyiza
Verse 2
Iyi nshuti ya twese
None yadukuwemo
Yadufashaga cyane:
Niy' ituriza
Verse 3
Twibuk' imihati ye
N' uko yakiranutse
No kwitanga kwe kose
No gutinyuka
Verse 4
Twese yatugiriye
Umumaro w' ukuri,
Kandi yatuyoboye
Mu byo gukizwa
Verse 5
Twagira ngw azab' ino
Imyaka myinshi cyane,
Ariko kuva mw isi
Kwari kugeze
Verse 6
Imigambi y' Imana
Si nk' Ibyo twibgiraga
Non' ubw' ibitegetse,
Turabyemeye !