Verse 1
Umva gusaba kwanjye,
Mwuka w' Imbaraga !
Shyir' ububasha bwawe
Mu mutima wanjye
Mwuka Wera, hishura
Ibyaha bindimo;
Mpesh' ubugingo bushya,
Ibyaha bimvemo
Verse 2
Za mu mutima wanjye !
Mbese, nabaho nte,
Ntagufite ng' umbemo?
Najya nizera nte ?
Mwuka, nyobora neza:
Nzajya nkwemerera;
Ump' ubugingo bushya
N' umutima mwiza
Verse 3
Ne kongera gutinya
Iby' Umwanzi mubi,
Kuk' ukunda kumfasha,
Ukampa kunesha
Mwuka, nyemez' ibyawe
Mu mutima wanjye;
Uwuzuz' ubugingo
No kunesha byose !