Mwuka Wera wo mw ijuru

Gushimisha 263

Verse 1
Mwuka Wera wo mw ijuru, Mugabyi w' ubugingo we Manuka, turakwinginze, Sang' imitim' ikwifuza
Verse 2
Utwerek' uko tur' uku, Ko twishwe n' ibicumuro; Utwereke na Krisito, Ukw ari n' ukw arokora
Verse 3
Dore, turakwiragije, Kuk' uz' ibidukwiriye; Tumaremw ibyaha byacu, Utwerek' Umucunguzi
Verse 4
Twikish' umuriro wawe Imyand' ubonye muri twe, Nk' ishyari, nko kwihimbaza, N' ibindi byangwa na Yesu
Verse 5
Uduh' ubuntu bwa Yesu, N' ineza n' amahoro bye, Uduhe n' urukundo rwe No kumuyobok' iteka