Verse 1
Mwuka Wer' udukunda
Ni wow' ujy' utwigisha
Kwifuz' impan' imwe nsa
Irut' izindi
Verse 2
Iyo mpan' ihebuje
N' urukundo rwa Yesu
Kand' umunt' uyibuze,
Nta cy' ab' amaze
Verse 3
Urukundo ni rwiza;
Rujya rugira neza;
Nta n' ishyari rugira;
Ntirwirarira
Verse 4
Rwanga n' iby' isoni nke;
Ntirwishakir' ibyarwo;
Rwemera gufashanya;
Ntirurakara
Verse 5
Kand' ibyaha by' abandi,
Ntabwo rubyishimira
Kuko runezererwa
Ibitunganye
Verse 6
Rwihanganira byose;
Rwizigira n' abandi;
Nta n' ikibi rukeka
Ku muntu wese
Verse 7
Kwizera, kwiringira,
Cyanecyan' urukundo,
Ni zo mpano z' iteka,
Ukw ar' eshatu
Verse 8
Ni zo mpano nifuza,
Mwuka Wera w' Imana;
Ariko kurutaho,
Ump' urukundo