Verse 1
Ubwo Yesu yar' agiye
Gusig' abantu be,
Ngw azamuk' ajye mw ijuru
Ku Mana, Se,
Verse 2
Yasezeranye kubaha
Umwuka we Wera,
Ngw ahumuriz' ayobore
Aba Yesu
Verse 3
Yiturira mu mutima
W' umuntu wihannye;
Asukamw urukundo rwe
N' amahoro
Verse 4
Ijwi rye ryongorerera
Imbere muri twe,
Rikaduhendahenda ngo
Dutinyuke
Verse 5
Ibyiza dukora byose
Ni W' ubidutera:
Ni W' udutekereresha
Ibya Yesu
Mwuk' ureban' imbabazi
Intege nke zacu,
Udutungany' imitima,
Uyibemo