Imitim' ikomezwa

Gushimisha 267

Verse 1
Imitim' ikomezwa No kwiringira cyane Ko Yes' azagaruka Azaza vuba, ntazatinda Tuzagir' ibyishimo Yes' ubw' uzagaruka
Verse 2
Kand' abo twakundaga, Iyo tubapfushije, Tukababara cyane, Iryo ni ryo ritwiringiza ! Turorere kurira: N'aza, tuzabonana
Verse 3
Ni tugir' amakuba, N' ibyo kutunaniza, Twe gukuk' imitima Mw isi s' i wacu: duhumure ! N' ibyo kwihanganirwa Kugez' ahw azazira
Verse 4
Tugeze ku meza ye, Dusangir' urwibutso Rw' umutsima na vino; Bisur' a meza yo mw Ijuru: Ni ko tuzasangira Na W' ubw' azagaruka