Yesu n' az' umwijim' uzahunga

Gushimisha 269

Verse 1
Yesu n' az' umwijim' uzahunga, Kand'urupfu na rwo ruzashira; Nta n' uzac' ukundi mu gicucu Cya суа Gikombe kibi
Dukumbuye Yesu cyane ! Icyaduh' akaza vuba ! Tuzishima twese, Yesu n' aza Gukorany' Intore ze !
Verse 2
Yesu n' az' azac' umuborogo; Azamara mw is' umubabaro; Azahanagur' amarir' ubwo Kuri tw' abakunzi be
Verse 3
Yesu n' az' impundu zizavuga, Aje kudukorany' intore ze Azatwakiran' umunezero, Tuban' akaramata