Verse 1
Mutabazi wacu Yesu,
Twese tuguhimbaze;
Ni wowe wadupfiriye,
Yesu mwana w' Intama
Yes' ashimwe Yes' ashimwe
Icyubahiro kibe
Icy' uwo Mwana w' Intama,
Duhimbaz' izina rye
Verse 2
Twar' imbohe za Satani,
Twari mu mubabaro;
Yatuboheshej' ingoyi,
Yes' aratubohora
Verse 3
Tuguh' imibiri yacu
N' imitima n' ubgenge;
Kand' ibyo dufite byose
Bib' ibyawe, Mukiza
Verse 4
Tukwijejwe cyanecyane
N' uk' ushobora rwose
Kuturinda no kutwoza
Ibyo twagucumuye