Verse 1
Uwadupfiriye kera
Azaz' ava mw ijuru;
Umwam' azamanukana
N' aber' inzovu nyinshi
Haleluya, Haleluya !
Umukiz' azagaruka
Verse 2
Azaboneker' abantu
Bos' afit' ubwiza bwe
Kand' abamusuzuguye,
Bakamubamba kera,
Bazaboroga bamenye
Yukw ari Kristo w' ukuri
Verse 3
Kand' inkovu z' imbereri
Azaza zikiriho,
Kand' abacunguwe bose
Bazazinezererwa
Mwam' ubwo tuzazireba,
Ibyishimo bizatwica
Verse 4
Nuko twese tugusenge,
Yes' ushyizwe hejuru
End' icyubahiro cyose,
Im' ingoma, n' iyawe !
Haleluya, Haleluya !
Ni Wowe Mwami wenyine !