Ubw' impanda Z' Uwiteka

Gushimisha 271

Verse 1
Ubw' impanda Z' Uwiteka zizavuzwa mw ijuru, Habay'urya munsi mwiz' uhebuje, Abakijijwe bo mwisi bose bazamwitaba, Abakoranirije mw ijuru rye
Ubw' aza. ... Z' ahamaga. .. ra, Amazi. . . na y' abe bo. .. se, Mu Gita. .. bo cy' ubugi. .. ngo, Nzi ko nzumv' izina ryanjye, nkitaba
Verse 2
Uwo munsi, hazazurw' abapfiriye muri We, Bave mu bituro nk' Umucunguzi Bazahurira mw ijuru n' abazaba bariho Nzaba mpari nanjye—-sinzaburayo !
Verse 3
Yesu. Databuja, nzamukorera, ntacogora: Nkwiz' ubuntu n' urukund' amfitiye Maz' imirimo yo mw is' ajy' ampa, ni nyirangiza Azampamagar' angeze mw ijuru