Verse 1
Dukanguke, dukanguke !
Dukor' imirimo cyane,
Twitange, tub' igitambo
Cyo guhimbaz' Uwiteka
Verse 2
Kera twagirag' ubute;
None, reka tubwihane,
Dukorer' Imana yacu,
Dufit' umwet' ukwiriye
Verse 3
Ahar' uyu muns' urupfu
Rwaza, rukadutungura
Cyangwa Yesu yagaruka
Bisange dukiranutse
Verse 4
Twang' uburiganya bwose,
Twibuke yuk' Uwiteka
Areb' ibyo mu mitima
Kand' atagir' icy' ahishwa
Verse 5
Nkukw Imana yaduhaye
Izuba ryo kutuvira,
Tumurikir' abafite
Umwijima mu mitima
Verse 6
Dukanguke, tuyishime,
Turirimban' indirimbo
N' abayishimir' iteka
Mw ijuru no mw isi yose
Verse 7
Mukiza, turakangutse !
Utwuzuz' Umwuka wawe,
Dushimish' Imana yacu
Amagambo n' imirimo