Mukiza, tuguhaye

Gushimisha 274

Verse 1
Mukiza, tuguhaye Uyu munsi, n' uwawe: Ntituz' ibiribube: NI cyo kidushakisha Yuko waturengera Muri byose, Krisito
Verse 2
Niba turibubone Amahoro yonyine, Utuber' ibyishimo Birut' ibindi byose Haz' ibyag' uduheshe Kukwizera muri byo
Verse 3
Icyo tugushakaho Kirut' ibindi byose N' uko watuboneza, Twirirwe dutunganye, Twirind' iby' udashima, Yesu, tugushimishe
Verse 4
Tuz' intege nke zacu Igice gusa, Mwami Nyamara, Mucunguzi, Wowe ntutuyoberwa: Uz' akaga turimo, Nuk' ujy' uturengera
Verse 5
Turashaka kwemera Rwos' ibyanditwe byera No kujya twiringira, Ubuntu bwawe, Yesu, No kub' imbata zawe, Tugukorera gusa
Verse 6
Mwam' utwumvir' uduhe Impano twingingira, Tugir' umutim' umwe Utishakir' ikindi Keretse gukor' ibyo Udushakaho, Yesu