Verse 1
Iri joro, Mana yanjye,
Ndagushimir' umugisha
Wampay' uyu munsi wose;
Non' umpishe mu mababa
Verse 2
Kubga Yesu, mbabarira
Ibyaha nakoze none,
Ngo mbe nuzuye na bose,
Ntaragondwa n' ibitotsi
Verse 3
Unyigish' ingeso nziza,
Ngo mpore nzigir' iteka
Ne kuzatinya no gupfa,
Nkuko ntatiny' ibitotsi
Verse 4
Umpe gusinzira neza,
Niringira yuk' undinda;
Binsubizemw imbaraga;
Maz' ejo nzagukorera
Verse 5
Ni mbur' ibitotsi, Mwami,
Untekereresh' ibyiza,
Inzoz ze kumbabaza,
Satani ye kunshogoza
Verse 6
Mana, Nyir' ibyiza byose,
Ushimwe n' abantu bose,
Ushimwe n' abo mw ijuru,
We Man' Imwe mu Butatu