Mwam' ubugingo bwacu

Gushimisha 277

Verse 1
Mwam' ubugingo bwacu ni nk' umunsi: Ni buke rwose ntiburama cyane; Kand' ibyishimo byabgo birashira: Mwam' udahinduka, tugumane
Verse 2
Gumana nanjye, kuk' umuns' ukuze, Dore burije, Mwami, ndagushaka; Ni mbur' abandi bose bo kumfasha, Tugumane, Mwami, tugumane
Verse 3
Iminsi yose mba ngushaka, Mwami, Iyo Satan' antey' andwanya cyane, Nta wundi mfit' ubasha kuntabara; Tugumane, Mwami, tugumane
Verse 4
Singir' umwanzi n' umwe turi kumwe, Kand' amakuba ntambabaza cyane; Intorezo y' urupfu yaracitse; Byose ni byiza, ni tugumana
Verse 5
Amaso n' aremb' uzambonekere, Nzabon' ubwiza bwawe bwo mw ijuru, Nzasiga vub' umwijima wo mw isi, No mw ipfa ryanjye, tuzagumane !