Mukiza, ni Wowe zuba ryanjye

Gushimisha 278

Verse 1
Mukiza, ni Wowe zuba ryanjye: Nta joro ngir' iyo turi kumwe Iby' isi bye kub' igicu Kinkingiriz' umucyo wawe !
Verse 2
Kand' iyo mbony' ibitotsi byiza, Bikanduhur' umubir' urushye, Nibuke yuko mw ijuru, Nzahora nkwiseguye, Yesu
Verse 3
Tujye tuguman' umunsi wire, Kuko ntabaho tutari kumwe; Tugumane na n' ijoro; Tutabanye, natinya gupfa
Verse 4
Niba hagiz' uwasuzuguye Ijwi ry' Imana kur' uyu munsi, Tangira none, Mukiza, Kumuyobor' inzira nziza
Verse 5
Mwam' abarwayi, mubane maso, Uh' abaken' imigisha myinshi, Kand' abapfushije na bo, Mwam' ubasinzirize neza
Verse 6
Kandi, Yesu, tuzakangukane, Dukor' imirimo, turi kumwe, Nyuma tuzajye mw ijuru Tugoswe n' urukundo rwawe