Verse 1
Dor' umuns' urakuze:
Reb' aho rirengeye !
Reb' ukwezi n' inyenyeri:
Dore, biragaragaye,
Bitwakira
Data wera, wera,
Mwam' Imana,
Wuzuy' isi n' ijuru;
Twese tugusingize,
Nyir' ingabo !
Verse 2
Rurema, Nyirigira,
Ngwino, turakwifuza
Twes' utwuzuz' urukundo,
Utugir' ubgoko bgawe,
Tukuramye
Verse 3
Ni hacur' umwijima
Utugotesh' umucyo !
Weyur' ibikingiriza
Imitima yacu twese,
Tukubone
Verse 4
Duhe kukwiringira:
Ni dupfa, Mucunguzi,
Tuzabon' umucyo mwinshi,
Nukw' ijoro rye kubaho,
Tugushime!