Verse 1
Imins' irahita vuba,
Irahita yihuta
Ukw ihita, benshi bapfa
Batameny' Umukiza
Hari twakora:
Tugikoran' umwete:
Dutabar' ubu vuba,
Imins' itarashira
Irashira, irashira !
Dor' iminsi irashira!
Dutabar' ubu twese,
Twe gukererwa dutyo!
Verse 2
None, bib' imbuto nziza
Mu mitima y' abantu;
Hanagura n' amarira
Y ' abanyamibabaro
Renger' abapfakazi,
Kand' ubyuts' abaguye,
Uhumure n' impumyi,
Ibiseb' ubivure
Verse 3
Iby' uzabishobor' ute ?
Ntibizakunanira,
Nib' ufit' Umwuka Wera
N' urukundo rw' Imana:
Ibiduh' itimanye,
Tubishatse byukuri
Tuyisengan' umwete,
Dukor' iby' imbabazi
Verse 4
Icy' Umwami Yes' ashaka
N' ukugendana natwe,
Ngo yikiriz' abarushye
Bamutey' umugongo
Kandi yaravuz' ati:
Uzanyizera wese
Azabwir' irimisozi
Ngo nitabwe mu nyanja
Verse 5
We gutiny' ibir' imbere:
Yes' azagushoboza
Umuh' umutima wawe,
Awutegeke rwose !
Isi yubahe Yesu !
Yadutsindiy' urupfu
N' abadayimoni bose
Ubu ni We dufite
Verse 6
Sigaho kwizera guke:
Na wa wundi yakizwa !
Wibuke ko Paulo na we
Yar' umwanzi w' ibyiza;
Yamufash' atunguwe,
Yemera gukizw' ubgo,
Ab' intumwa ya Yesu,
Yamamaz' ubuntu bge
Verse 7
Cyo n' ubu, mugende mwese,
Muri kumwe na Yesu;
Mubamwerek; abakize,
Bos' abazabyemera
Kandi mwe gucogora
Cyangwa se kunanirwa,
Mutarabasohoza
Ku Mukiz' ubifuza