Abantu benshi cyane

Gushimisha 282

Verse 1
Abantu benshi cyane Batay' Uwiteka, Bazimiye nk' intama Zahabiye kure, Zihagaze ku manga, Zikicwa n' imbeho, Impyisi zikazirya: Ni kw abo bameze!
Nimuze, tubashake Twe tubatarure ! Bizatunezeza cyane, Tuzany' intam' imwe
Verse 2
Hemeye nde kugenda Gushak' inzimizi, Ntiyite ku makuba No kubiruhanya, Ngw agir' umwete mwinshi Nk' ushak' itungo rye, Agend' ashak' intama Yesu yapfiriye
Verse 3
Nubw' uri mu mahoro, Mbese, wumv' ufite Ishyaka rikujyana Gushak' iza Yesu? Nahw ar' aboroheje Cyangw' abagayitse N' abantu b' igiciro Mu maso ya Yesu
Verse 4
No kw irembo ry' urugo Yes' arahagaze, Ahamagar' intama, Azugururiye. Abuz' abazicyura: Ni wow' abgir' ati: Ushak' intama zanjye, Izo napfiriye !
Verse 5
Byab' ari byiza, Yesu, Bwakwira, tukaza, Tukakubwira tuti: N' ukuri twiriwe Dushak' intama zawe, Izi zazimiye Ngizi, turazicyuye: Zishyire mu rugo !