Verse 1
N' ijwi ry' umwungeri twumva;
Ari mw ishyamb' ashak' ize,
Zose zagiye intatane,
Zavuye mu ruhongore
Tarura, tarura
Izo ntama ze zazimiye;
Tarura, tarura
Izo ntama uzimushyire
Verse 2
Ni nde wafash' Umwungeri
Kujya gushak' inzimizi
Zicwa n' imvura n' imbeho,
Akajya kiratarura?
Verse 3
Abantu bazimiye
Bageze kure mu byaha
Yesu ngo, Gend' ubazane,
Baz' ababere umwungeri