Yes' azaganz' ibihugu byose

Gushimisha 287

Verse 1
Yes' azaganz' ibihugu byose, Iyo biva bikagera Ndetse n' iyi si yos' izab' ubwami bge, Ari we Mwami w' abami
Verse 2
Bazamusenga badacogora; Bazamusingiz' iteka Izina rye rizababer' impumuro, Ikwire mw is' isandare
Verse 3
Twihute, twamamaz' ibye hose, Mu moko yose yo mw isi, Ngw indimi zose zizavug' ishimwe rye, Zemere yukw ar' Umwami
Verse 4
Ku ngoma ye, n' amahirwe masa: Imboh' arazibobora, Kand' abakene na b' akabakenura, Indushy' akaziruhumu
Verse 5
Nimuze mwese, mwa byaremwe mwe Mwubah' Umwami w' abami; Nam we bamarayika, turirimbane, Tut' Urakaz' uhimbazwe