Verse 1
Igitabo cy' Imana,
Ndagikunda, n' icyanjye:
Ni cyo kimbwir' ukuri,
Yuko nd' umunyabyaha
Verse 2
Kinyigish' urukundo
Rw' Umucunguzi wanjye:
Iyo nyoby' inzira ye,
Vuba kirantarura
Verse 3
Iyo ntewe n' ibyago,
Kimar' umubabaro;
Nigishwa na cyo yuko
Nd' umusuhuke mw isi
Verse 4
Igitabo cy' Imana
Kimbwira yuk' umuntu
Azanesha n' urupfu,
Yizey' Umucunguzi
Verse 5
Kimbwira k' utihana,
Agapfan' ibyaha bye,
Azarimbuka koko,
Ntabane n' Uwiteka
Verse 6
Kandi nigishwa na cyo
Kw' abakunzi ba Yesu
Bazahabw' ibyishimo
Bitazashir' iteka
Verse 7
Igitabo cy' Imana
Gihora kinyigisha
Amagamb' ahebuje:
Ndagikundir' ukuri