Verse 1
Uduhagarare — Hagati, Mukiza,
Iki gihe cyacu — Cyo guseng' ucyeze
Verse 2
Yesu tugisenga, — Suk' Umwuka Wera
Mu mitima yacu, — Atubgir' ibyawe
Verse 3
Kwinjira kwe kwera — Kutumar' ubgoba
N' agahinda kose, — Tube mu mahoro
Verse 4
Tutabuzwa n' ibyo, — Yes' inzira yawe,
Tuzayikomeza, — Dufit' intege nshya
Verse 5
Kandi tukigenda, — Tuzategereza
Igihe cyo kuza — Kwawe turi maso