Ijambo ryaw' urimfungurire

Gushimisha 290

Verse 1
Ijambo ryaw' urimfungurire, Nkuko wahagije bya bihumbi, Yes' ubasaturiy' umutsima, Nonub' umpaze nanjy' uridengere
Verse 2
Ni Wowe mutsima w' ubugingo; Nkizwa n' ijambo ryawe ry' ukuri Rimber' ifunguro ry' umutima, Nkunde n' ukuri kwaw' unyeretse
Verse 3
Yes' ump' Umwuka waw' andengere, Ankore no ku maso, mpumuke Mbon' ibihishwe by' ijambo ryawe, Nawe, nkubonemo, Mucunguzi!
Verse 4
Icyo gitab' ukimpishurire, Kinshinj' ibyaha byanjye, nkwizere, Niho nabaturwa, nkabohorwa, Ni hw amahoro yawe yanzaho!